...

ibivugwa.com

Nyuma Yogusoza Kwiga Akabura Akazi Yerekeje Mu Mwuga W’ubuhizi Bw’urutoki Kurubu Nawe Afite Abakozi Ahemba Ijana

Rate this post

Uwizeyimana Claudina Uvuka Mu Intara Y’iburasirazuba  Mu Akarere Ka Rwamagana Ni Umuhinzi W’urutoki .
Claudina Avugako Ubuhinzi Bw’urutoki Bumaze Kumugeza Ku Iterambere Nawe Ubwe Atiyumvishaga Mbese Atigeze Atekereza Ko Byamuteza Imbere Dore Ko Kugirango Abizemo Yarukubura Uko Agira.
Agira ati”  Mbere Y’uko  ntangira Ubuhinzi Bw’urutoki Ubundi Narimfite Inzozi Zokuzakora Muri Bank Cyangwa Nkacuruza,
Kuko Nize Ibaruramari Nsoje Kwiga Nagerageje Kudepoza Ahantu Hatandukanye Ariko Sinabona Akazi Nigumira Murugo Kuko Mama Wanjye Yari Umuhinzi Adutunze . Hashize Imyaka Itatu Ndi Umushomeri Mama We  Yaje Kwitaba Imana Ansigira Abana Barindwi Umwana Muto Afite Imyaka 4 Yamavuko . Claudina Niwe Mukuru Mumuryango avugako  Yahise Afata Inshingano Zo Kurera Barumuna Be Doreko Bose Bari Bakiri Mu Mashuri Bagomba Kurya No Kubona Amafranga Yo Kwishyura Ishuri .
Claudina Avugako Byari Ibihe Bitoroshye Kuri We Kuko Byaramugoye Cyane Atangira Gukora Akazi Gatandukanye Agafurira Abantu Rimwe Na Rimwe Agakora Ikiyede Abona Ako Kazi Katabatunga Yerecyeza Mu Ubuhinzi Bw’urutoki Claudina Akomeje Avuga Ko Mu Kwita Ku Nsina Ze Atitwara Nk’abandi Kuko Azicira (Kuzikiza Izindi Zifatwa Nk’ibisambo), Kandi Akazihata Ifumbire. Ati “Insina Zanjye Nzifumbiza Imborera Nyinshi Kandi Bihoraho.
Akomeza agira ati  ”  insina Mu Kuzicira sinzinonera, Abana Bose Bavutse Mbakuraho Hagasigara Imwe. Insina Zanjye Ziba Zigizwe N’insina Imwe Twita Nyina (Igeze Ku Rwego Rwo Kugira Igitoki), Umwana Wayo Umwe N’umwuzukuru Umwe. Ibi Bituma Insina Ikura Neza Idacuranwa N’izindi Ikazanera Igitoki Gishyitse.’’
Uwizeyimana Claudine Avugako Yatangiye Ahinga Kubuso 500 None Ubu Ageze Kuri Hegitare 8 Yaguze Ibikoresho Bitandukanye Bimufasha Mu akazi  harimo Imashini Zuhira ndetse kuri ubu afite  Inka Imuha Ifumbire Y’ubatse Inzu Ndetse Ubu Niwe Utunze Abavandimwe Be.
 Agira  Inama    Urubyiruko Ko Bagomba Kwiga Ariko Bagatekereza Icyo Bazakora basoje kwiga , Aho Kwiga Bumva Ko Bazasoza Kwiga Bajya Gusaba Akazi Avugako Kwikorera  Ntacyo Yabigereranya Ntacyo Kuko Byamuteje Imbere , Aha Akazi N’abandi Bantu Ndetse Kuri Ubu Ni Rwiyemezamirimo.  Akomeza Abugako Afite Gahunda Yo Kugura Imodoka Izajya Ijyana Ibitoki Hirya No Hino Ndetse Agafungura Amashami Mu Igihugu Hose  , Asoza Ashimira Leta y’URwanda  Kuko Yamufashije Mu uburyo Byose  ngo Biri Mubyatumye Adacika Intege.

 

 

Related posts

1 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.