Perezida Kagame Paul yakiriwe Emir wa Qatar i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yakirwa na Perezida Paul Kagame.
Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yageze mu Rwanda kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Bombi baheruka guhura mu ntangiriro za Ugushyingo 2025 i Doha ubwo yari yitabiriye inama ku iterambere rusange. Icyo gihe baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.
Charge d’Affaires wa Ambasade ya Qatar mu Rwanda, Ali bin Hamad Al Aida, yavuze ko uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani i Kigali ruje mu gihe hari impinduka zikomeje kuba hirya no hino ku Isi haba ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko kandi rushimangira icyerekezo Qatar ifite cyo kurushaho gukorana n’umugabane wa Afurika, mu bijyanye n’umutekano, ituze ndetse n’iterambere rirambye.
Al Aida yavuze ko u Rwanda ari umufatanya bikorwa wo kwizerwa wa Leta ya Qatar, ashimangira ko uru ruzinduko ruzaba umwanya wo kurushaho gushimangira imikoranire iri hagati y’ibihugu byombi hashingiwe ku kwizerana, ubwubahane ndetse n’inyungu z’impande zombi.
Yagaragaje ko hamwe mu ho ibihugu byombi byiteze gushyira imbaraga ari mu bijyanye n’ubutwererane muri gahunda z’iterambere, guhanga ibishya n’ishoramari, nyuma yo kubona ko hari izindi nzego bikoranamo neza zirimo umutekano, uburezi, ubwikorezi n’iby’indege.
Byitezwe ko uruzinduko rwa Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani ruzasiga u Rwanda na Qatar bishyize umukono ku masezerano mashya y’imikoranire.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura, yavuze ko uyu munsi hari inzego nyinshi ibihugu byombi bikoranamo, ashimangira ko umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera uri mu y’ingenzi.
Yavuze ko mu mishinga mishya ibihugu byombi bishobora gukoranaho harimo na ‘Kigali Innovation City’ igamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari umushyitsi wihariye mu Nama y’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), yabereye i Kigali.









Leave a comment