Dore ibimenyetso biranga idwara ya Prostate.
“Yanditswe na Diogenes Pajojo”
Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ngabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.
Ubusanzwe Prostate ni urugingo rufitwe n’abantu b’igitsina gabo gusa. Uko rero umuntu agenda asatira izabukuru ni nako ibyago byo kurwara Prostate byiyongera.
Abashakashatsi bavuga ko guhera ku myaka 40,Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi,bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara kanseri yayo.Ni byiza rero kuyirinda hakiri kare kuko ishobora kugukururira ingorane zikomeye.
Ibimenyetso 10 byakuburira ko Prostate yawe itangiye gukora nabi
1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
3. Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
4. Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
5. Kubona amaraso mu nkari.
6. Kugira amaraso mu masohoro.
7. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
8. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
9. Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
10. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.
Ni gute wakwirinda ibyago byo kurwara Prostate ?
Mu kwirinda indwara zifata Prostate jya wita kuri ibi bikurikira:
• Jya wita ku mirire iboneye cyane cyane niba urengeje imyaka 40, ujye uhekenya karoti byibuze 1 ku munsi ndetse no kurya amafi bitari kenshi cyane.
• Jya ukora imyitozo ngororamubiri byibuze gatatu mu cyumweru
• jya unywa amazi ahagije buri munsi







Leave a comment