Dore Uburyo Bwo Guhinga Ibijumba ku Ubutaka buto Ukabona Umusaruro Mwinshi
Yanditswe na : Uwera Joselyne Pajojo
Hari Imbuto z’Imigosi y’Ibijumba Zitandukanye Zituruka mu Bushinwa no mu Buyapani Izi Mbuto Zitanga Umusaruro Mwinshi.
ubu byaroroshye ntibigisaba ubutaka bunini kugirango uhinge ibijumba ubone umusaruro mwinshi hari imbuto z’imigozi yibijumba zitandukanye zituruka mu ubushinwa n ‘ ubuyapani izi mbuto zifite umwihariko udasanzwe kuko zigira umusaruro mwinshi .
Niyigena Jean Marie Thierry arasobanura umwihariko w’imbuto z’ ubwoko bw’ ibijumba bakoresha muri Oasis Agriculcure co ltd.
ubu bwoko bufite imbuto z’imigozi yibijumba ubwoko butandatu (6) ubwoko butanu (5) buturuka mu ubushinwa ubundi (1) buturuka mu ubuyapani ubu bwoko bufite umwihariko wo kuba bwera cyane.
ubu bwoko bufite umwihariko kuko buri muzi wose ushoye weraho ikijumba kandi kinini mu gihe ubundi bwoko busanzwe hari umuzi uba ubereyeho gutunga ibijumba byaje . ubu bwoko bundi buri muzi wose weraho ikijumba kandi ufite ubushobozi bwo kwigaburira kandi ukabyimba wose mbese uba wihagije niyo mpamvu byera ari byinshi , umugozi umwe weraho ibiro 10kg.
ubwoko bw’ ibijumba bya orange nibwo bukunze kuba binini cyane kuburyo ikijumba kimwe cyapima ibiro 5kg
Ibi ni ibijumba byera cyane bya orange Aya Ni Amoko y ‘ibijumba atandukanye
ESE IGITECYEREZO CYO KUZANA IZI MBUTO Z’ IBIJUMBA ZERA CYANE HANO MU RWANDA CYATURUTSE KURI NDE?
zhao wentao niwe muyobozi wa Oasis Agriculcure co ltd.
Amazina ye yitwa Zhao Wentao Avugako yaje mu Rwanda muri 2024 Yaje Mukiruhuko No Gutembera Nibwo bwa mbere yarageze muri Africa , Ageze mu Rwanda yatembereye ahantu hatandukanye bamwakira neza abona U Rwanda ni igihugu cyiza gifite umutekano ndetse abona abaturage baho bakunda gukora , nk’umuntu usanzwe ukora ibijyanye n’ubuhinzi mu bushinwa ngo ntiyari gutaha atagiye gusura abakora ubuhinzi yagiye asura ahantu hatandukanye aza gusanga abakoresha ikoranabuhanga mu Ubuhinzi ari bacye cyane afata umwanzuro wo kuza gukorera hano mu Rwanda . Nibwo yazanye imbuzo z’ibijumba zitandukanye zitanga umusaruro mwinshi kandi zigahingwa ahantu hatoya.
Zhao wentao afite intego yo kugeza ibijumba kubanyarwanda bitabahenze. akomeza avugako ari ibintu byoroshye niba ufite akarima ki igikoni niyo watera imigozi yibijumba itanu gusa wabona umusaruro wibiro 50kg
Ibijumba bigira amabara atandukanye. Hari ibitukura, hari iby’umweru, hari n’iby’umuhondo ndetse nibindi bitandukanye . Gusa ibyo byose bikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye umuntu akenera.
Ibijumba bikungahaye ku cyitwa ‘bêta-carotène’, ari na yo ituma biryoherera. Iyo bêta-carotène umubiri w’umuntu urayikoresha ukayikuramo vitamine A. Ibijumba bikize cyane ku byitwa ‘antioxydants’, birinda umuntu gusaza vuba. Ibijumba kandi ni isoko ya vitamine zitandukanye zikenewe mu mubiri w’umuntu. Muri zo harimo vitamine B6, B2, B5 na C. Byifitemo kandi ubutare bwa ‘cuivre na manganese’.
Ibijumba muri rusange bifite ibyiza byinshi
1. Ibijumba ni ikiribwa cyiza ku bantu bwarwaye indwara ya Diyabete, kuko byifitemo isukari y’umwimerere igenda ikaringaniza isukari iri mu maraso.
2. Ibijumba bifasha mu migendekere myiza y’igogora kuko bikungahaye ku byitwa ‘fibres’ bifasha mu nzira y’igogora .Ibijumba kandi birwanya impatwe, bikanarinda kanseri y’urura runini.
Leave a comment