Karembure umukozi wo mu rugo yishe undi bakoranaga amaze kumusambanya.
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Kuriki cyumweru tariki ya 21/12/2025 Ahagana mu masasaba nibwo humvikanye inkuru y’umukozi wishe undi.
Mukarere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga Akagari ka Karembure umudugudu wa Amahoro
birakekwa ko umuzamu yishe umwana w’umukobwa bakoranaga akazi ko murugo
Umutoniwase Nakuze wimyaka 17 bikekwa ko yishwe na Ambroise Mizero Bakoranaga Akazi ko murugo ni amakuru ibivugwa.com yahamirijwe n’umuvugizi wa polisi
CIP Wellars Gahonzire aho yatangaje ko barigukora iperereza ngo uyu muntu afatwe.yagize ati:nibyo aya makuru twayamenye ahgana mu masacyenda ubwo abaturage baduhamagaye batubwira ko mu mudugudu wa Amahoro hari umukozi wo murugo wishe mugenziwe polisi RIB nizindi nzego zibanze Twagezeyo dusanga n’umukobwa wishwe aba yitwa Nakuze Umutoniwase wimyaka 17 bikaba bikekwa ko yishwe nuwo bakoranaga witwa Ambroise Mizero ukiri gushakishwa kuko yahise atoroka hafashwe ibimenyetso bya gihanga umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa,iperereza rirakomeje ndetse nogushakisha uyu wagize uruhare mu kwica Umutoniwase amunize.
abaturage bakomeje gusaba ko umuntu wishe undi nawe yazajya afatwa akicwa kukarubanda aho yakoreye icyaha dore ko wari nubanza kwigamba akabwira undi ko azamwica kandi bikarangira abikoze. CIP Wellars Gahonzire yabanje kwihanganisha abagize ibyago ashishikariza abaturage kwirinda ibyaha birimo nubwicanyi umuntu uzajya yumva undi yigamba age ahita abimenyesha inzego z’umutekano cyangwa inzego zibanze kindi turizeza umuryango wa nyakwigendera n’abanyarwanda ko agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera naho ibijyanye no kumusambanya Ntabimenyetso biragaragara bishobora kuzaboneka cyangwa tukabihamirizwa na nyirubwite namara gufatwa.
Abaturage bakomeje gusaba ko umuntu uzajya yica undi yazajya ahanishwa igihano cy’urupfu kuko iyo bamufunzi imyaka 25 yayimara agataha abifata nkibisanzwe.
Reba uko Byagenze:









Leave a comment