...

ibivugwa.com

Kicukiro: Abantu bane bafatiwe mu bikorwa byo kwenga no gucuruza inzoga z’inkorano.

Rate this post

Yanditswe na Uwera Joselyne Pajojo

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze zakoze igikorwa cyihariye cyo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga z’inkorano, hafatwa abantu bane bakekwaho kwenga no gucuruza izo nzoga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Bigo, kikaba cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, DASSO n’irondo ry’umwuga, bafatanyije n’ubuyobozi bw’umudugudu.

Abafashwe barimo Nyiraminani Josephine w’imyaka 33, uzwi ku izina rya Maherana, wafatanywe litiro 30 z’ikigage. Muhawenimana Sifa, w’imyaka 33, yafatanwe litiro 60 z’ikigage,akaba yari amaze gufatwa inshuro eshatu akora iki cyaha.

Hafashwe kandi Nambajimana Esperance w’imyaka 30, wafatanwe litiro 80 z’ikigage n’amacupa 16 y’inzoga z’inkorano zizwi nka Mpambo Gin, zifiteho amatariki y’ikorwa n’ayarangira. Uyu na we yari amaze gufatwa inshuro eshatu. Tuyishimire Samwel, w’imyaka 18, yafatanwe litiro 50 z’inzoga z’inkorano zo mu bwoko bw’Igitaragweja, akaba yari amaze gufatwa inshuro enye.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko Mukankundiye Bernadette, nawe ukekwaho gucuruza ikigage, yacitse inzego z’umutekano nyuma y’uko abantu babiri barwanyije izo nzego bakoresheje amabuye n’inkoni. Abo bantu ni Rwakageya Jean de Dieu na Munyabaruta Claude, bashinjwa kuba barashatse kumucikisha. Ubu Mukankundiye Bernadette aracyashakishwa.

Abafashwe bose bakorewe raporo n’inzego z’ibanze mbere yo kujyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe uwacitse n’abandi bose bagize uruhare muri ibi bikorwa.

Inzego z’umutekano zongeye kwibutsa abaturage ko kwenga no gucuruza inzoga z’inkorano bibangamira umutekano n’ubuzima bw’abantu, zisaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe.

 

 

Related posts

7 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.