nyuma yo gutangira ubuhinzi bw”imboga ni mbuto kuri hegitare imwe sindikubwabo marcel ari mubyishimo byo kuba ageze kuri hegitare icumi (10)
Yanditswe na Uwera Joselyne Pajojo
sindikubwabo marcel ukorera mu akarere ka kayonza akora ibikorwa bigendanye n’ubuhinzi bw’imboga ni mbuto avuga ko yatangiriye ku ibihingwa biciriritse atangirira kurusenda hagenda hazaho n’ibindi. atangira yatangiriye kuri hegitare imwe none ubu ageze kuri hegitare icumi zirenga
sindikubwabo avugako yatangiye aribintu biraho afite abakozi bacye ariko kurubu abakozi bamaze kuba benshi akomeza avugako uyu mwuga w’ubuhinzi utunze benshi .
company ye yitwa MKFs ( Marcel Kayonza Farmer Supply ) ihinga inanasi , avokado , amashu ,urusenda ,inyanya , pavuro nibindi bitandukanye avugako batangiye bakoresha imashini zisanzwe ariko kuri ubu bari gukoresha imashini za panosoreye murwego rwo kubungabunga ibidukikije.
kuri ubu bagiye kujya bakora amajuice avuye mu ibihingwa byabo nki inanasi n’izindi ndetse batangiye gukora isabune zivuye muri avoka ndetse namavuta yo ku isiga na amavuta yo kurya akoze muri avoka bafite gahunda yo kuba bafite byibura ibiti bya avoka ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000)ndetse n’inanasi ibihumbi maganatatu mirongo itanu (350,000)
Inanasi ni urubuto rwamamaye cyane kubera uburyohe n’uburyohere bwarwo. Zihingwa ahantu hakunda kuba ubukonje, zikagira igihe cy’umwero hagati ya Werurwe kugeza Kamena, ibi ariko ntibizibuza kuboneka cyane igihe cyose.
Zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zigirira akamaro ubuzima harimo; gutuma urwungano rw’ubuhumekero rukora neza, gukiza inkorora n’ibicurane, igogorwa ritunganye, gukomeza amagufa, kurinda za kanseri n’indwara z’umutima, gukomeza ubwirinzi bw’umubiri, kugabanya ibiro ndetse no gutuma amaraso atembera neza.
Avoka ikungahaye cyane ku myunyungugu yitwa Potassium
Iyi myunyungugu ya Potasiyumu (Potassium) ikenerwa cyane n’umubiri wacu kuko ituma umutima ukora neza bityo bikakurinda indwara zifata umutima ndetse bigatuma umutima utera neza n’amaraso agatembera neza.
• Avoka ifasha amaso gukora neza
Avoka ikungahaye ku binyabutabire bita lutein na zentaxahin, ibi rero bifasha amaso yawe kutangizwa n’imirasire y’urumuri, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunze kurya Avoka,ntabwo bagira ibibazo by’amaso ndetse ntibahuma imburagihe.
• Avoka ifasha mu gutakaza ibiro
Nubwo abantu benshi usanga bavuga ko ariya mavuta aba muri avoka ashobora gutera umubyibuho, si byo kuko ahubwo avoka igira ibinure bita monounsaturated fat, ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi binure ari byiza kuko bifasha umubiri wawe gutakaza ibindi binure bibi, bityo bikagufasha kunanuka. Byibura jya ugerageza kurya igisate cy’avoka buri munsi.
Leave a comment