Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse Gutabwa muri yombi afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi yoherejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye.
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry wavuze ko uyu musore yajyanywe muri iki kigo gukurikiranwa n’abaganga.
Ati “Ni byo koko, yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”
Uyu muhanzi wari ucumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, yoherejwe i Huye nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa no gutunga ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.
Bill Ruzima akimara gutabwa muri yombi yemereye Ubugenzacyaha ko asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu 2022.
Uyu muhanzi watangiye kumenyekana akiririmba muri Yemba Voice, ni umwe mu bahanzi bafite izina rimaze kumenyekana mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko agakundirwa ijwi rye n’uburyo ari umuhanga mu kwandika
Indirimbo Doreko Ajya Anandikira Abandi Bahanzi Indirimbo Akaba yarize Umuziki Ku Nyundo arinaho Itsinda rya Yemba Voice Yaririmbagamo Ryavukiye.








Leave a comment