Domitilla Mukantaganzwa yasabye kurwanya ruswa ivugwa mu nzego z’ubucamanza.
Yanditswe na Uwera Joselyne Pajojo
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko ruswa igikigaragara mu nzego z’ubucamanza mu Rwanda, agaragaza ko kuyirwanya bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage. Ni mu gihe imibare igaragaza ko abacamanza n’abandi bakozi b’uru rwego bakomeje gukurikiranwa no guhanirwa ibyaha bya ruswa.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kurwanya ruswa mu nzego zigize urunana rw’ubutabera.
Mukantaganzwa yavuze ko nubwo u Rwanda rwishimira intambwe ruri gutera mu kurwanya ruswa ugereranyije n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bitagomba gutuma rwirara.
Yagize ati: “Dushobora kwishima ngo turi aba gatatu muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko iyo wigereranyije n’abarembye kuri wowe, burya nawe uba ufite ikibazo.”
Yashimangiye ko ruswa ari ikibazo gikomeye gisaba guhuriza hamwe imbaraga mu kukirwanya, agaragaza ko kurwanya ruswa atari amahitamo, ahubwo ari inshingano. Yibukije ko nta mucamanza uri hejuru y’amategeko, kandi ko umuntu adakwiriye guterwa ishema no kuba yicaye mu mwanya, ahubwo akwiye kunezezwa no gukora inshingano neza no gutanga serivisi nziza ku baturage.
Yagize ati:” Ibyo rero imibare irabigaragaza kandi urugamba rurakomeje. Kandi na bagenzi banjye dukorana mu rwego rw’ubucamanza bumve ko dufite inshingano zo guha abanyarwanda serivise nziza kuko nicyo igihugu cyadushyiriyeho, kandi twumve ko umuntu adaterwa ishema no kuba yicaye mu mwanya, ahubwo anezezwa no gukora ikiba cyamuzinduye kandi akagikora uko gisabwa.”
Yifashishije urugero, Mukantaganzwa yagarutse ku mucamanza wahagaritswe nyuma yo gusubika urubanza inshuro 19 nta mpamvu zifatika zihari.
Yemeza ko mu nkiko hakigaragara ruswa kandi kugira ngo ikomeze guhashywa bisaba imbaraga n’uruhare rw’abaturage.
Imibare yatangajwe n’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka ushize abacamanza 13 bakurikiranweho ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo, mu gihe mu myaka 20 ishize abacamanza barenga 50 birukanwe kubera ruswa. Mu mwaka wa 2024–2025, abashinjacyaha 17 bakurikiranweho ruswa, mu gihe mu Rugaga rw’Abavoka abakurikiranywe ari bane.
Byongeye kandi, ubushakashatsi bwo muri 2025 bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda ( TI -Rwanda), bwagaragaje ko inzego zirimo Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha, RIB n’Ubucamanza zikiri mu zigaragaramo ruswa, bityo busaba gukomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya no kongera uruhare rw’abaturage mu kuyihashya.







Leave a comment