Djihad n’abo bareganwa bakatiwe Imyaka itatu n’Urukiko.
Yanditswe na Diogene Pajojo
Djihad n’abo bareganwa bakatiwe Imyaka itatu n’Urukiko.
bane barimo abazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze i Kigali gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu rubahamije icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Uzabakiriho Syprien uzwi nka Djihad, Kalisa John uzwi nka K John, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Ishimwe Francois Xavier batawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’uko amashusho y’umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda akwiriye ku mbuga nyinshi zihuza abantu.
Urukiko rwavuze ko umwe muri aba baregwa ari we watse ayo mashusho umuhanzi witwa Yampano ashaka kuyareba gusa maze akayaha undi nawe uregwa, uwo nawe akayakwirakwiza, ibyo urukiko rwavuze ko bigize icyaha.
Umwe muri batanu bose hamwe baregwaga yagizwe umwere.
Uzabakiriho Syprien uzwi nka Djihad yahamijwe iki cyaha n’umugambi wo kugikora bivuye ku rubuga yashinze ruhuza abantu hafi 1000 rwasangiriweho ayo mashusho kandi na we ‘screenshot’ yayo akayishyira kuri ‘status’ ye.
Abaregwa bafite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’uru rukiko rw’ibanze.







Leave a comment