...

ibivugwa.com

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda ku cyerekezo cyo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi

Rate this post

Yanditwse na Diogenes Pajojo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR), bagirana ibiganiro byibanze ku buryo iyi kaminuza yakomeza gutanga uburezi bufite ireme, guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bifasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere bushingiye ku bumenyi.

Abakiriwe barimo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UR, Dr. Pradeep K. Khosla, hamwe na Visi Perezida wayo, Ivan Murenzi. Ibiganiro byabaye ku wa 30 Nyakanga 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Village Urugwiro yavuze ko ibiganiro byagarutse ku cyerekezo cya Kaminuza y’u Rwanda n’uruhare rwayo mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.

“Ibiganiro byibanze ku cyerekezo cya UR n’uburyo bwo gukomeza guharanira ireme ry’uburezi, ubushakashatsi n’ihangwa ry’ibishya, ari na ko ikomeza gutanga ubumenyi bukenewe mu guteza imbere u Rwanda,” nk’uko iri tangazo ribivuga.

Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gushyirwa imbere nk’urwego rukomeye mu gutegura abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no guteza imbere ubushakashatsi bugamije gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gihura na byo.

Iyi kaminuza yashinzwe bwa mbere mu 1963, ariko muri Nzeri 2013 habaye amavugurura akomeye yahurije hamwe iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’andi mashuri makuru na kaminuza bya Leta bitandatu, havuka Kaminuza imwe ya Leta yitwa Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda).

Imibare igaragaza ko kuva mu 1963 kugeza mu 1993, iyi kaminuza yari imaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 2.997. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagati ya 1995 na 2013, hiyongereyeho abasaga 50.490 barangije amasomo yabo.

Mu myaka icumi ishize, kuva UR ishinzwe nk’ikigo kimwe, abarenga ibihumbi 72 bamaze kurangiza amasomo muri iyi kaminuza, bagatanga umusanzu mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagiye bugaragaza ko guhuza ibigo byinshi byari bifite imikorere itandukanye byasabye igihe n’imbaraga nyinshi, ariko ko byari ngombwa kugira ngo hubakwe ikigo gikomeye kandi gikorera ku cyerekezo kimwe.

Mu mwaka wa 2024, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yavuze ko impinduka mu burezi zitanga umusaruro buhoro buhoro.

Yagize ati: “Urugero ni nk’ibyo turi gushyira mu burezi ubu ngubu, ushobora kuzabona ingaruka zabyo mu myaka nka 15 iri imbere. Uburezi ni ikintu ushoramo utiteze guhita ubona umusaruro w’ako kanya.”

Ibi bigaragaza ko amavugurura akorwa muri UR agamije kubaka ireme ry’uburezi rirambye no gutegura abazafasha igihugu mu gihe kirekire.

Imbaraga zashyizwe mu kuvugurura Kaminuza y’u Rwanda zatangiye no kugaragara mu rwego mpuzamahanga. Muri raporo ya Times Higher Education Sub-Saharan Africa University Rankings 2024, UR yashyizwe ku mwanya wa munani muri kaminuza nziza zo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iyo raporo yasuzumye kaminuza 129 zo mu bihugu 22, hashingiwe ku ruhare rwazo mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo, ireme ry’imiyoborere, ubushakashatsi, imikoranire n’abanyeshuri, gukorera mu mucyo n’ingaruka zigira ku iterambere rya Afurika.

Kugera kuri uwo mwanya ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko amavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda akomeje gutanga umusaruro, ndetse ko iyi kaminuza igenda irushaho kugira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no gutegura urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhangana n’isoko ry’umurimo rihinduka umunsi ku wundi.

 

Related posts

5 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.