Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Jabana basuye Umulindi w’Intwari
Yanditswe na Uwamahoro Diogenes
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, basuye Umulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu rugendo rwari rugamije kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda no kuvoma amasomo mu butwari bwaranze Inkotanyi.
Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, rwahaye abarwitabiriye umwanya wo gusobanurirwa amateka y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse no gusura bimwe mu bimenyetso by’amateka bibumbatiye umurage w’urwo rugamba.
uru rugendo bagaragaje ko gusura Umulindi w’Intwari byabafashije kurusAbitabiriye haho kumva amateka y’Igihugu no gusobanukirwa uruhare rw’ubutwari, ubwitange n’ubumwe mu rugendo rwo kubohora no kubaka u Rwanda.
Mukunde Jackline, umwe mu bitabiriye uru rugendo, yavuze ko gusura Umulindi w’Intwari byatumye amenya byinshi ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, cyane ko u Rwanda rwabohowe akiri muto.
Yagize ati: “Kuba twasuye Umulindi w’Intwari byatumye menya amateka menshi, kuko u Rwanda rwabohowe nkiri muto. Kugira ubutwari bikwiye kuturanga, tukabasha kurwanirira Igihugu cyacu kugira ngo hatagira uwongera kukitwambura.”
Mukunde yashishikarije by’umwihariko urubyiruko gusura ahantu ndangamateka nk’Umulindi w’Intwari, kugira ngo rurusheho gusobanukirwa amateka y’Igihugu no kugira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.
Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Jabana, Dukuzimana Théodore, yavuze ko iri somo ry’amateka rifitanye isano n’umuvuduko w’iterambere ugaragara muri uyu Murenge.
Yavuze ko Umurenge wa Jabana uri mu rugendo rw’iterambere ryihuta, bityo abanyamuryango babonye ko ari ngombwa gusobanukirwa amateka n’indangagaciro byabaye umusingi w’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Yagize ati: “Umurenge wa Jabana ufite iterambere riri kwihuta cyane, rishingiye no ku mateka y’Inkotanyi. Muri uwo muvuduko twasanze ari ngombwa ko tujyanamo no kumenya aho uwo muvuduko w’iterambere uturuka. Ni yo mpamvu twateguye kuza ku Mulindi w’Intwari, ahantu hafite amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora Igihugu.”
Dukuzimana yashishikarije Abanyarwanda kwigira ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu no ku butwari bwaranze Inkotanyi, bakarangwa n’ubumwe, gukunda Igihugu no guharanira iterambere ryacyo.
ku Murindi w’Intwari ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye mu rugamba rwo kUmulindi ubohora u Rwanda. Gusura aha hantu bifasha abakiri bato n’abandi Banyarwanda gusobanukirwa urugendo Igihugu cyanyuzemo, ubwitange bwaranze abakibohoye ndetse n’inshingano z’ab’iki gihe zo kubungabunga ibyagezweho no gukomeza kubaka u Rwanda.
Indaki Perezida Paul Kagame yabagamo ni imwe mu bice by’iyi ngoro










Leave a comment