Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe AI, azayobora urugendo rwo gukoresha ubwenge buhangano mu nyungu z’Isi
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) ku rwego mpuzamahanga, komisiyo yiswe AI for Good Global Commission.
Ni icyemezo gifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere amahanga afitiye Perezida Kagame mu bijyanye n’ubuyobozi n’uruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga, cyane cyane muri Afurika. Iyi komisiyo yashyizweho ku bufatanye bw’Ishami rya Loni ry’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ITU) n’Ishami rya Loni ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ikaba igamije gukoresha AI mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ku Isi no kugabanya ubusumbane mu ikoranabuhanga.
Perezida Kagame azafatanya kuyobora iyi komisiyo na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, ari we uzaba Umuyobozi Wungirije.
Mu gihe ubwenge buhangano bukomeje kwinjira mu nzego hafi ya zose z’ubuzima, ibihugu byinshi bikomeje kwibaza uko bwakoreshwa mu nyungu rusange kandi ntibusige inyuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ni muri urwo rwego hashyizweho AI for Good Global Commission, ifite inshingano zo gufasha amahanga gukoresha AI mu buryo buboneye, bushingiye ku mahame arengera inyungu z’abaturage, uburenganzira bwabo n’iterambere rirambye.
Iyi komisiyo izashyira imbaraga mu:
- Guteza imbere ikoreshwa rya AI rifasha abaturage;
- Gutanga amahame ngenderwaho mu mikoreshereze yayo;
- Gufasha ibihugu kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga;
- Guteza imbere ishoramari n’udushya dushingiye kuri AI;
- Gushimangira ubufatanye hagati ya za Guverinoma, ibigo byigenga n’imiryango mpuzamahanga.
Bitandukanye no gushyiraho amategeko akomeye, iyi komisiyo izibanda ku kuyobora ibiganiro mpuzamahanga no gutanga umurongo ngenderwaho uzafasha ibihugu gukoresha AI mu buryo butekanye kandi bubyara umusaruro.
Perezida Kagame niwe wahawe kuyobora iyi komisiyo bishimangira uruhare agira mu guteza imbere ikoranabuhanga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Mu myaka isaga 20 amaze ayobora igihugu, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bya Afurika byihuse mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, guteza imbere ubukungu n’imiyoborere.
Serivisi nyinshi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, internet yihuta yakomeje kugera mu bice byinshi by’igihugu, naho urubyiruko rugashishikarizwa guhanga udushya twifashisha ikoranabuhanga.
Perezida Kagame kandi si ubwa mbere ahawe inshingano nk’izi. Yigeze kuyobora Komisiyo ya Loni yari ishinzwe gukwirakwiza internet ku Isi, umurimo wafashije kongera uburyo abaturage benshi bagerwaho na internet no kugabanya icyuho cy’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu.
Iyi komisiyo ihuriyemo bamwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga ku Isi.
Mu bayigize harimo Jensen Huang wa Nvidia, Andy Jassy wa Amazon, Brad Smith wa Microsoft, abayobozi b’ibigo bikomeye bya AI nka Anthropic na Cohere, ndetse n’abayobozi ba Accenture na Reliance Industries.
Harimo kandi Perezida wa Estonia n’uwa Iceland, abaminisitiri bo muri Singapore na Nigeria, abayobozi baturuka muri Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye.
Ubwinshi bw’aba bayobozi bugaragaza ko iyi komisiyo izagira uruhare rukomeye mu gufata imyanzuro izagena uko AI izakoreshwa mu myaka iri imbere.
Mu Rwanda, AI yatangiye kugira uruhare rugaragara mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, aho ifasha mu gusuzuma indwara no gusesengura amakuru; uburezi, aho ikoreshwa mu kwigisha no gufasha abanyeshuri; ubuhinzi, aho ifasha mu guhanura umusaruro no kurwanya indwara z’ibihingwa; ubutabera, ubucuruzi, serivisi za Leta ndetse n’umutekano.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iri terambere, ku wa 8 Kamena 2026 Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (National Artificial Intelligence Office), kizafasha igihugu gukurura ishoramari, guteza imbere udushya no kunoza imitangire ya serivisi hifashishijwe AI.
Ni icyemezo cyerekana ko u Rwanda rwifuza kuba kimwe mu bihugu biyoboye Afurika mu gukoresha iri koranabuhanga.
Marc Benioff, umwe mu bayobozi b’iyi komisiyo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Salesforce, yavuze ko nubwo AI ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu, ikintu cy’ingenzi ari uko ikoreshwa mu buryo bwubaka icyizere.
Yagaragaje ko inyungu zose AI ishobora kuzana zitagira agaciro mu gihe umutekano w’abayikoresha, uburenganzira bwabo ndetse n’ibanga ry’amakuru yabo bitarindwa uko bikwiye.
Ni yo mpamvu iyi komisiyo izashyira imbere amahame azatuma AI ikoreshwa mu nyungu z’abaturage bose, aho kuba intandaro y’ibibazo bishya.
Kuba Perezida Kagame ayoboye Komisiyo ya Loni ishinzwe AI ni amahirwe akomeye ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange.
Byitezwe ko bizafasha kongera ijwi rya Afurika mu biganiro mpuzamahanga ku ikoranabuhanga, gukurura ishoramari rishingiye ku bwenge buhangano no gufasha urubyiruko kubona amahirwe mashya y’akazi n’ubucuruzi.
Abasesenguzi bemeza ko AI ari imwe mu nkingi zizubakirwaho ubukungu bw’Isi mu myaka iri imbere. Kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite uruhare mu kuyobora ibiganiro birebana n’iri koranabuhanga bishobora kurufasha gukomeza kwiyubaka nk’igicumbi cy’udushya n’ikoranabuhanga muri Afurika.
Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya bishingiye ku bwenge buhangano, inshingano Perezida Kagame yahawe zigaragaza icyizere amahanga afitiye u Rwanda mu gutanga umusanzu mu kubaka ejo hazaza h’ikoranabuhanga rifitiye inyungu abantu bose, hatitawe ku rwego rw’iterambere igihugu kiriho.







Leave a comment