...

ibivugwa.com

Abahuza Bahurira mu Biganiro bya Buri Kwezi mu “Gufatanya Kwiyubaka mu Buhuza”

Rate this post

Yanditswe na Uwera Joselyne Pajojo

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubutabera bwunga, gahunda yo guhugura abahuza iratanga umusaruro ugaragara. Iyi gahunda yatangijwe mu 2018 ku bufatanye n’Urwego rw’ubucamanza, igamije gutegura abahuza bazajya bafasha mu gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.
Bernadette Uwicyeza, umuyobozi wa Mediation Home Rwanda, asobanura ko kuva iyi gahunda yatangira, hamaze guhugurwa abahuza barenga 1200 banyuze mu byiciro bitandukanye.

Aba bose bakomeje kuba intumwa zo kwimakaza ubuhuza aho batuye n’aho bakorera, mu miryango yabo , mu kazi cyangwa mu nzego zitandukanye .
Yagize ati: “Twabonye ko bidahagije gutanga isomo ry’Ubuhuza gusa, ahubwo ko ari ingenzi no gukomeza kubahuza, bagasangira ubunararibonye ku byo bakora bamaze guhabwa ubumenyi
Ni muri urwo rwego hashyizweho ibiganiro byiswe “Gufatanya Kwiyubaka mu Buhuza”, aho buri kwezi abahuza bahura buri wese agasangiza abandi ibyo yakoze mu buhuza; ibyo yigiyemo, ibibazo yahuye nabyo n’uko amasomo yize n’umwihariko w’ibibazo ahura n’abyo.
Iyo bahuye, usangamo abaturuka mu nzego zitandukanye zirimo abaganga, abakora ICT, abapasiteri, abanyamakuru, abavoka, abacamanza, abarimu n’abandi banyamwuga batandukanye. Ibi bituma bajyenda babaka hamwe ubudasa bw’uhuhuza bijyanye n’ibibazo bigararaga mu muryango nyarwanda .
Innocent Gaga, umuhuza wigenga, aravuga ko ubuhuza ari imwe mu nkingi zikomeye zishobora kubaka sosiyete irangwa n’amahoro, ubwumvikane n’ubutabera bwunga.

Izabiriza Henriette avuga ko yahisemo kwiga ubuhuza kubera ibibazo yabonaga muri sosiyete, cyane cyane uburyo imanza zimara igihe kirekire mu nkiko. Ku bwe, ubuhuza iyo bwitabiriwe neza kandi impande zombi zifasha mu bwumvikane, bushobora kurangira mu gihe gito, bugatanga igisubizo cyihuse kandi cyubaka.
Ati: “Ubuhuza butanga igisubizo cyihuse kandi burangiza ikibazo impande zombi zishimye, bitandukanye n’urubanza rushobora gusiga hari uwumva yatsinzwe.”

Mu rwego rwo gukomeza kubaka abahuza b’umwuga, icyiciro cya 12 Intake 12 kizasoza amasomo ku wa 13/03/2026 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga. Ibi bigaragaza ko gahunda yo kwigisha no kongera umubare w’abahuza bemewe ikomeje gutera imbere.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, imanza zarangijwe hifashishijwe ubuhuza ziyongereyeho 32%, ziva ku 2.395 mu 2023/2024 zigera ku 3.166. Muri uwo mwaka kandi, imanza 11.846 zarangijwe binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, zivuye kuri 9.851 zari zarangijwe mu mwaka wabanje, bingana n’izamuka rya 20%. Iyi mibare igaragaza ko ubuhuza bugenda burushaho kwizerwa no gukoreshwa nk’inzira yizewe, yihuse kandi yubaka mu gutanga ubutabera bwunga.

Related posts

1 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.