CCOAIB Yatanze Icyizere ko Igiye Gukemura Ibibazo Bigaragara mu Buhinzi
Yanditswe na Diogene Pajojo
mu Kiganiro cyahuje Abayobozi n’abajyanama bubuhinzi Barebeye hamwe ibibazo bigaragara mu buhinzi harimo guhangana ni hindagurika ry’ikirere Aho imvura ibanyinshi ikica imyaka yabura nabwo imyaka ikuma. Abahinzi bagaragaje ko hari imbogamizi mu kuhira kuko ibidamu by’amazi bidahagije imipira yo kuhira iremereye abafite intege nke batabasha guterura Pompe zizamura amazi zipfa hakabura uzikora; hakaba hari nabazihawe batazi kuzikoresha.
Umushakashatsi Dusengemungu Leonidas”yagize ati”Ibyanya bigega by’ibiryo Bifite Ibibazo Byinshi.icyambere Gikomeye Abahinzi babikoreraho Buriwese Afite Ubutaka Buto,ubutaka butoya rero buganisha ku musaruro muke,nikibazo gikomeye kuko umusaruro wabo ni muke cyane ukurikije uwo bakagombye kubona,niba kubishyimba bagombye kubona toni eshatu basarura imwe n’igice,niba Ibigori bakagombye gusarura toni zirindwi basarura toni eshatu kuri Hegitari,niba ibiraya bakagumbye gusarura toni makumyabiri basarura toni umunani cyangwa icumi kuri hegitari,urumva ko umusaruro wabo ni muke.impamvu umusaruro uba muke Abahinzi bavugako inyongera musaruro itabonekera igihe nihindagurika ry’ibihe rikabicira gahunda baba bapanze Abahinzi benshi bakorerera mu mibande aho imvura igwa ari nyinshi imyaka yabo ikarengerwa n’umwuzure Abahinga imusozi nabo umuvu ukayimanukana,Hanyuma niyo bagize Amahirwe bakeza Ubwanikiro burabura ikindi gikomeye ni ukubona isoko iyo batabonye isoko umusaruro wabo urapfa Abahinzi bakeneye Abaterankunga babafasha gutunganya umusaruro kubika neza kugeza ugeze ku isoko Kuko Hangari irahenze ntabwo abahinzi babasha kuyiyubakira.
Umuyobozi wa CCOAIB Yvonne Mutakwasuku “yagize ati:Intego Nyamukuru nuguha ijwi Umuhinzi Kugirango abashe kwiteza imbere. ikindi Abafite inshingano mu buhinzi bagomba gusobanurira Umuhinzi Intego twiyemeje muri aya mezi atandatu Twakoze Inyigo eshatu iyambere niyo Kureba Imihigo ya Karere Kubirebana n’ubuhinzi,Tureba ko bihura n’igenamigambi Ese Imihigo ijyanye nibyari byara teganyijwe?niba se bihura bihabwa ingengo y’imari ihagije?Twese twemera ko ubuhinzi aribwo budutunze kuko Abahinzi badakoze ntwitwabona ibidutunga Abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi ariko natwe tudahinga dutunzwe n’abahinzi kuko Umusaruro wabo niwo duhaha tukabasha kubaho ubwo rero bidakozwe neza kwiteza imbere ku baturage biba bigoye no kubona ibiribwa bihagije byaba bigoye.inyigo ya Kabiri nukureba Ibikorwa byo kuhira ku buso buto,ibikorwa byo kuhira bikorwa kurwego rw’igihugu byaba byiza bigiye bikorwa ku rwego rwegereye abahinzi ikindi hari imashini zidafite abatekinisiye bo kuzitaho mugihe zagize ikibazo Byaba byiza habayeho guhugura abaturage bazajya bazisana mugihe zapfuye tukonera tukareba ese izakoze zo zagize umumaro zatanze umusaruro?Inyigo ya gatatu niyo kureba biriya bigega uko bikora n’umusaruro bitanga.izinyigo zizadufasha kumenya ibibura tubone uko dukora ubufugizi Buzadufasha Gukemura Utubazo Tukiboneka mu Buhinzi.
mugihe abahinzi Bafite Ibibazo by’uruhuri nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje Yvonne Mutakwasuku avuga ko bagiye kubikorera ubuvugizi Bigakemuka.










Leave a comment