Ubuhuza bw’umwuga bukomeje kwaguka: Abantu 175 bahawe impamyabumenyi.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubutabera nsanasano, gahunda yo guhugura abahuza bumvikananisha abafitanye amakimbirane ikomeje gutanga umusaruro ugaragara.
Iyo gahunda yatangijwe n’Urwego rw’Ubucamanza mu 2019, igamije gutegura abahuza bazajya bafasha mu gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.
Ni gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo Edwards Mediation Academy cyateguye amasomo y’ubuhuza atangwa n’inzobere n’abahuza bafite uburambe, kigafatanya n’Ikigo cy’u Rwanda cya Mediation Home Rwanda.
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Alphonse Hitiyaremye, yasabye abahuza bashya 175 binjiye mu mwuga, gushyira imbere ubuhuza no gufasha abaturage gukemura ibibazo , yagaragaje ko ubuhuza bukwiye kuba inzira ya mbere mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko kuko bifasha mu kubaka sosiyete uko bikwiye aho kugana inkiko.
Ati “Mukwiye gukora, umusaruro wanyu ukagaragarira no mu baturage, akazi k’imanza duhura nazo mukagakumira…twifuza ko ubuhuza bukomeza gukura bitari mu nkiko gusa ahubwo n’aho mukorera, mu miryango no muri sosiyete.”
Yashimangiye ko ubuhuza bwakemura ibibazo hatisunzwe inkiko bifasha mu kugabanya amakimbirane muri sosiyete kuko icyemezo cy’ubuhuza gifatwa n’impande zombi zari zihanganye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuhuza, Mediation Home Rwanda, Uwicyeza Bernadette, yasobanuye ko kuva iyi gahunda yatangira hamaze guhugurwa abahuza barenga 1300, ndetse bakomeje kuba intumwa zo kwimakaza ubuhuza aho batuye n’aho bakorera.
Perezida w’Inama Nkuru y’Ubuhuza, Prof Sam Rugege, yerekanye ko ubuhuza ari ingenzi cyane kuko bufasha mu gukemura amakimbirane mu buryo bunoze.
Ati “Iyo uhuje abantu bakumvikana wumva na we bigushimishije ko wafashije abantu bakumvikana bakarangiza ikibazo cyabo, mu gihe mu rukiko ufatira abantu icyemezo, umwe akagenda arakaye, undi yishimye cyangwa bombi bakagenda batishimye kuko batabonye ibyo bashakaga. Ubuhuza rwose ni bwiza butuma abantu bifatira ibyemezo, imyanzuro, bakamenya inzira bashaka gukomeza kugira ngo banakomeze gukorana cyangwa kubana.”hatisunzwe inkiko.
Umunyamakuru wa BTN TV, Uwera Joselyne ni umwe mu barangije amasomo y’ubuhuza, yasobanuye ko ubumenyi yahawe buzamufasha mu buryo bwo gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko abantu bagana inkiko haba mu miryango no mu kazi ke kaburi munsi.
Ati “Ubuhuza ni igisubizo mu guhosha amakimbirane mu muryango ndetse no mu mibanire myiza y’Abanyarwanda. Abanyarwanda bakwiye kujya biyunga niba hari icyo batumvikanyeho bakongera bakaba abavandimwe, aho guhangana ngo bumvishanye.”
Rugero Charles Bavarie uri mu barangije ayo masomo ndetse akaba ahagarariye intake 12 yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha gufasha abaturage kubona ibisubizo by’amakimbirane mu bwumvikane aho gushaka gutsindana mu nkiko.
Yagize ati: “Twari tumenyereye ko ibibazo byinshi bijyanwa mu nkiko. Ubu tugiye gufasha abaturage kubikemura mu bwumvikane. Amasomo twize adutoza kubanza kumva impande zombi, aho kuba twe dufata icyemezo nk’abacamanza.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Wungirije, Hitiyaremye Alphonse, yashimangiye ko abarangije aya masomo bafitiwe icyizere kandi bakwiye kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu kazi bagiye gukora.
Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko gahunda y’ubuhuza imaze gutanga umusaruro ugaragara, aho yagize uruhare mu kugabanya umubare w’imanza zijyanwa mu nkiko, kuko hari abaturage benshi bahisemo gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane
Dore amwe mu mafoto yababonye impamyabumenyi


















Leave a comment