Ubushakashatsi Bushya Bwerekanye Ko Marburg Ishobora Kwandurira mu Mibonano Mpuzabitsina Nyuma yo Gukira.
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’inzobere z’Abanyarwanda ku bufatanye n’abashakashatsi mpuzamahanga bwagaragaje ku nshuro ya mbere ibimenyetso bifatika by’uko virusi ya Marburg ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina nyuma y’uko umurwayi agaragaye nk’uwakize.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya siyansi cya Nature Communications Medicine, bukaba bwashingiye ku isesengura ryakozwe ku cyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda mu mwaka wa 2024.
Abashakashatsi bagaragaje ko abagore babiri banduye Marburg nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abagabo bari barasezerewe mu bitaro nyuma yo gukira iyo ndwara.
Mu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi harimo inzobere zo muri Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Kaminuza y’u Rwanda, King Faisal Hospital n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima.
Uko byagenze
Abagabo babiri bari barwaye Marburg bapimwe inshuro ebyiri mu maraso basanga nta virusi ikigaragaramo mbere yo gusezererwa mu bitaro. Icyakora, nyuma y’igihe gito, ibipimo byakorewe ku masohoro yabo byagaragaje ibisigisigi bya virusi ya Marburg.
Nyuma yo gusezererwa, aba bagabo bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abagore babiri batandukanye. Mu minsi mike yakurikiyeho, abo bagore batangiye kugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, kuruka, impiswi, isesemi n’umunaniro ukabije.
Ibipimo byaje kwemeza ko bombi banduye Marburg.
Abashakashatsi bavuga ko iperereza ryimbitse ryakozwe ritagaragaje indi nzira iyo virusi yaba yaranyuzemo kugira ngo yanduze abo bagore, bigatuma bakeka cyane ko ubwandu bwaturutse mu mibonano mpuzabitsina.
Intambwe Nshya Mu Bushakashatsi bwa Marburg
Mu byorezo birenga 15 bya Marburg byabaye muri Afurika mu myaka yashize, hari hamaze igihe hakekwa ko virusi ishobora kuguma mu mubiri nyuma y’uko umurwayi akize. Gusa kugeza ubu nta bimenyetso bifatika byari byarigeze byerekana ko ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ni intambwe ikomeye mu gusobanukirwa imyitwarire ya Marburg, ndetse bishobora gufasha ibihugu byinshi kunoza uburyo bwo gukurikirana abarwayi bayikize.
U Rwanda Rwahinduye Amabwiriza
Nyuma y’ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi, u Rwanda rwahise ruvugurura amabwiriza yo gukurikirana abakize Marburg.
Mbere, umurwayi yasezererwaga hashingiwe ku bipimo bibiri byo mu maraso byerekana ko nta virusi ikigaragaramo. Ubu hashyizweho gahunda yo gukurikirana abakize igihe kirekire no gupima amasohoro ndetse n’andi matembabuzi y’umubiri kugira ngo harebwe niba nta virusi yaba ikihihishemo.
Inzobere mu buzima zivuga ko ibi bizafasha gukumira ubundi bwandu bushobora guterwa n’abarwayi baba barakize ariko virusi ikaba ikiri mu bice bimwe by’umubiri.
Isomo Rikomeye ku Isi
Abashakashatsi bavuga ko ubu bushakashatsi bushobora gufasha Isi yose kunoza ingamba zo kurwanya Marburg n’izindi virusi zo mu muryango wa filoviruses zirimo Ebola.
Banashimangira ko abakize Marburg bakwiye gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, cyane cyane ajyanye no gukoresha agakingirizo no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe runaka nyuma yo gukira.
Icyorezo cya Marburg cyagaragaye bwa mbere mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024. Mu bantu 66 banduye icyo cyorezo, 51 barakize mu gihe 15 cyahitanye ubuzima bwabo.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyize u Rwanda mu bihugu byatanze umusanzu ukomeye mu kongera ubumenyi ku ndwara ya Marburg, ndetse bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’abaturage ku rwego mpuzamahanga.







Leave a comment