...

ibivugwa.com

NAC Rwanda n’Akarere ka Nyamagabe mu rugamba rwo kurwanya ubushomeri.

Rate this post

Yanditswe na Diogenes Pajojo

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe, by’umwihariko urwacikirije amashuri, rwahurijwe hamwe na NAC Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe mu Kigo cy’Urubyiruko cya Nyamagabe, aho ruhabwa amasomo y’imyuga itandukanye irimo kudoda, gusuka, ikoranabuhanga, gucunga imari no gutegura imishinga, cyane cyane ishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Abahugurwa kandi bahuzwa n’ibigo by’imari kugira ngo abazasoza amasomo babashe kubona inguzanyo n’igishoro cyo gutangira imishinga yabo.

Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda z’Akarere ka Nyamagabe zigamije guteza imbere urubyiruko no kugabanya ubushomeri, binyuze mu kubongerera ubumenyi ngiro no kubafasha kwihangira imirimo. Mu myaka ishize, aka karere kashyize imbaraga mu guteza imbere amakoperative y’urubyiruko, ubuhinzi bw’umwuga, ubworozi ndetse n’imishinga mito n’iciriritse ifasha urubyiruko kwinjiza amafaranga no kwiteza imbere.

Abayisenga Grace, umwe mu banyeshuri biga kudoda, yavuze ko iki kigo cyamufashije kuva mu bibazo by’ubukene. Yagize ati: “Naje hano mfite ibibazo byinshi nyuma y’uko mama arwaye ntabe agishoboye gukora kandi ari we watungaga umuryango. NAC Rwanda yaramfashije, njya mu itsinda riranguriza, ntangira gukemura bimwe mu bibazo byanjye. Ubu mfite intego yo gutangiza umushinga wo korora inkoko nkiteza imbere.”

Umuyobozi wa NAC Rwanda, Amizero Jean Felix, yavuze ko NAC Rwanda ari ihuriro ry’urubyiruko ryashyizweho hagamijwe guteza imbere urubyiruko binyuze mu Kigo cy’Urubyiruko cya Nyamagabe ku bufatanye n’Akarere ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi. Yavuze ko bafasha urubyiruko rutandukanye harimo abarangije amashuri, abacikirije amashuri ndetse n’abamaze igihe badafite akazi, bakabigisha imyuga itandukanye bitewe n’ibyo buri wese yiyumvamo.

Yakomeje avuga ko bafasha kandi urubyiruko rwa Nyamagabe guhuzwa n’urundi rwo mu tundi turere binyuze muri gahunda ya Youth Connect, ndetse bakarwigisha gutegura no kunoza imishinga ishobora gukorana n’ibigo by’imari na banki. Yongeyeho ko hari abafatanyabikorwa batanga ibikoresho byo gutangiza imishinga, ndetse bamwe mu banyeshuri barangije bahabwa imashini zidoda binyuze mu mushinga wa New Life.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Akarere ka Nyamagabe kandi gakomeje gushora imari mu bikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi meza n’ibigo by’urubyiruko bifasha urubyiruko kubona aho rwihugurira no guteza imbere impano zarwo. Hari kandi gahunda zitandukanye zo kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, cyane cyane ibikorwa bibera hafi y’ishyamba rya Nyungwe, bikomeje gutanga amahirwe mashya y’akazi ku rubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko urubyiruko rw’aka karere ruhabwa amahirwe yo gukora no kubona igishoro binyuze muri gahunda ya Kataza ku bufatanye na SACCO, aho amatsinda y’urubyiruko yiyandikishije abasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Yongeyeho ko Akarere gafasha urubyiruko kubona ibyangombwa nkenerwa birimo no gutunganya ibijyanye n’ubutaka ku buntu, ibintu byafashije kuzamura umusaruro mu karere. Yavuze kandi ko bakomeje gufasha urubyiruko kubona amakuru y’amasoko no kuruhuza n’abaguzi kugira ngo ibikorwa byarwo birusheho gutera imbere.

Abaturage bavuga ko gahunda nk’izi ziri gutuma urubyiruko rwongera icyizere cyo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’akarere, aho benshi batangiye kubona ko kwihangira umurimo ari imwe mu nzira zikomeye zo guhangana n’ubushomeri no guteza imbere imibereho yabo.

 

 

 

Related posts

1 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.