...

ibivugwa.com

Micky yasezeranye imbere y’amatageko na AG Promoter

Rate this post

Yanditswe na Diogenes Pajojo

 

Nyuma y’uko AG Promoter yambitse impeta Micky bakiyemeza kurushinga nk’umugore n’umugabo, kuri ubu bamaze gutera indi ntambwe basezerana imbere y’amategeko kubana akaramata.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge nk’uko bigaragara mu butumwa butumira inshuti zabo, AG Promoter na Micky basezeranye kuruyu wa 27 Ugushyingo 2025.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ubaye mu gihe AG Promoter yari aherutse kwambika impeta umukunzi we Micky ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye kwi Rebero ari na ho bakiriye abatashye ubukwe bwabo.

Ubwo yari amaze gutererwa ivi akambikwa impeta, Micky yavuze ko bakabaye barasezeranye imbere y’amategeko muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko yari atarabona indangamuntu bisaba ko babanza gutegereza.

AG Promoter uzwi nk’umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky muri 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.

Related posts

1 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.