...

ibivugwa.com

U Rwanda mu Bukangurambaga bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga binyuze muri gahunda ya “Twagiye Kashiresi”

Rate this post

yanditswe na Diogenes Pajojo

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, u Rwanda rukomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwishyurana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, binyuze muri gahunda yiswe “Twagiye Kashiresi”, isaba abaturage kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga afatika (cash) bakitabira uburyo bw’ubwishyu bwa digitale.

Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abaturage bahabwa amahugurwa ku buryo bwo gukoresha telefoni zigendanwa, Mobile Money, konti za banki n’ubundi buryo bwifashishwa mu kwishyura no kwakira amafaranga mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Esther Kunda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guhanga Udushya n’Ikoranabuhanga Rishya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje guhindura imitangire ya serivisi mu Rwanda, rikagabanya umwanya abaturage batakarizaga mu ngendo zo kujya kuri banki kubitsa, kubikuza cyangwa kwishyura serivisi zitandukanye.

Yagize ati:

“Uyu munsi ibikorwa byinshi by’imari bishobora gukorerwa kuri telefoni. Ibi bituma abaturage badatakaza igihe, bakagabanya ikiguzi cy’ingendo kandi bakabona serivisi aho bari hose.”

Yavuze ko gahunda ya “Twagiye Kashiresi” igamije gufasha Abanyarwanda kwimenyereza ubwishyu bukoresha ikoranabuhanga, aho amafaranga abikwa kandi agakoreshwa mu buryo bwa digitale, bitanga umutekano usesuye ndetse bikoroshya ibikorwa by’ubucuruzi.

Ikoranabuhanga rikomeje koroshya ubuzima bw’Abanyarwanda

Mu myaka ishize, u Rwanda rwashoye imari mu kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga birimo internet yihuta, serivisi z’imari zikorera kuri telefoni n’uburyo bugezweho bwo kwishyura hakoreshejwe QR Code, amakarita ya banki n’izindi serivisi za digitale.

Uyu munsi, abaturage bashobora kwishyura amazi, amashanyarazi, ubwisungane mu kwivuza, amatike y’ingendo, imisoro, serivisi za Leta n’ibicuruzwa mu maduka menshi bakoresheje telefoni zabo, batagombye gutwara amafaranga mu ntoki.

Abasesenguzi bavuga ko ubu buryo bufasha kongera umutekano w’amafaranga, kugabanya ubujura no koroshya imicungire y’ubucuruzi, ari na byo bituma ubukungu bugenda burushaho Kwiyongera kubera gukoresha ikoranabuhanga.

Haracyari imbogamizi abaturage bagaragaza

Nubwo gahunda ya “Twagiye Kashiresi” ikomeje kwakirwa neza, bamwe mu baturage bavuga ko bagihangayikishijwe n’ibiciro by’amafaranga bakatwa igihe bohereza cyangwa bakira amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Hari kandi abataramenyera gukoresha telefoni zigezweho n’izindi serivisi za digitale, cyane cyane abatuye mu cyaro n’abageze mu zabukuru. Ni yo mpamvu ubukangurambaga n’amahugurwa bikomeje gukazwa kugira ngo buri Munyarwanda abashe gukoresha serivisi z’imari z’ikoranabuhanga nta nkomyi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kongera ikoreshwa ry’ubwishyu bwa digitale ari imwe mu nkingi z’ingenzi zo kubaka ubukungu bugezweho, kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga afatika no koroshya uburyo abaturage babona serivisi.

Abaturage barasabwa gukomeza kwitabira gahunda ya “Twagiye Kashiresi”, bakigishwa gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwizewe ndetse bakarushaho kwirinda uburiganya bwo kuri internet, kugira ngo inyungu z’iterambere ry’ikoranabuhanga zigere kuri buri wese.

Related posts

2 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.