...

ibivugwa.com

Sosiyete sivile yamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage muri Uvira

Rate this post

Yanditswe na Diogenes Pajojo

Sosiyete sivile yo muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage, isaba inzego z’ubuyobozi n’umutekano gukaza ingamba zo kubarinda ndetse no kurinda ibyabo.

Ibi byatangajwe nyuma y’iyicwa ry’umukecuru w’imyaka 70 warasiwe mu rugo rwe, mu gace ka Mulongwe.

Perezida wa Sosiyete Sivile muri Uvira, Kelvin Bwija, yavuze ko uyu mukecuru yarashwe n’abagabo bitwaje intwaro, hafi saa tatu n’igice z’ijoro.

Gusa, impamvu y’ubu bwicanyi ntiramenyekana.

Iri yicwa rikurikiye iry’umugabo witwa Kiza Babatana, na we wishwe mu gace ka Kalundu.

Sosiyete sivile yasabye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano gukaza ingamba zo kurinda abaturage n’ibyabo, ndetse no guhangana n’ibyaha bikomeje kugaragara mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo.

Kelvin Bwija yavuze ko inzego zose zifite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’abaturage n’ibyabo ube wizewe.

Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, Komiseri Mukuru wa Polisi ku biro by’umujyi wa Uvira, Lwimbo Handokya, yavuze ko hari ingamba zamaze gufatwa zo guhangana n’abakomeje gukora ibi byaha.

Yagize ati: “Harafatwa ingamba zo kubuza abo banyabyaha gukomeza ibikorwa byabo.”

Radio Okapi ni yo yatangaje iyi nkuru.

Related posts

1 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.