NIDA yasubitse by’agateganyo gufotora abatarifotoza e-Indangamuntu
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyasubitse by’agateganyo ibikorwa byo gufotora abaturage batarafotorwa kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga (e-Indangamuntu). Iki cyemezo cyatangajwe mu gihe abaturage bategereje kumenya igihe n’aho igikorwa kizakomereza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, NIDA yamenyesheje abaturage ko gahunda yo gufotora abatarabona e-Indangamuntu yahagaritswe by’agateganyo. Iki kigo cyavuze ko gahunda nshya izagaragaza igihe n’aho ibikorwa byo gufotora bizasubukurirwa izatangazwa mu minsi iri imbere.
NIDA ntiyatangaje impamvu yihariye yatumye hafatwa iki cyemezo, bityo abaturage barasabwa gukurikira amatangazo y’iki kigo kugira ngo bamenye igihe serivisi zizongera gutangirwa.
Nubwo ibikorwa byo gufotora byasubitswe, NIDA yasabye abaturage bafite amakuru y’irangamimerere atari yo cyangwa atuzuye kuyakosora hakiri kare, mbere y’uko igikorwa cyo gufotora gisubukurwa.
Abakeneye gukosora aya makuru basabwe kwegera abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge batuyemo kugira ngo bafashwe kuyavugurura.
Ikindi ni uko abaturage bashobora gukomeza kwemeza no gutanga amakuru yabo binyuze ku rubuga Irembo, mu rwego rwo kwitegura guhabwa e-Indangamuntu. Ibi bifasha gutegura imyirondoro yabo mbere yo kujya gufotorwa.
Igikorwa cyo kugenzura imyirondoro no gufotora abaturage cyari cyatangijwe ku wa 28 Ukwakira 2025 mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma kigakomereza mu Mujyi wa Kigali no mu zindi ntara z’igihugu.
Abaturage batarafotorwa bazafotorerwa ku biro by’imirenge yabo igihe igikorwa kizaba gisubukuwe. NIDA izatangaza gahunda nshya izagena igihe n’aho iki gikorwa kizakomereza.







Leave a comment