Ibiciro bya Peteroli Bishobora Kugabanyuka: U Rwanda Rugiye Kwakira Toni 40,000 za Mbere z’Ibikomoka kuri Peteroli
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu mpera za Nyakanga 2026 igihugu kizakira ubwato bwa mbere butwaye toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli, intambwe itegerejweho gufasha mu kugabanya ibiciro no gutuma bitongera guhindagurika cyane ku isoko.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bigamije gukomeza kubaka ubukungu burambye no kurinda igihugu ingaruka z’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga.
Yasobanuye ko Guverinoma yashyizeho uburyo bushya bwo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (RNEC), ku bufatanye n’ibihugu bicukura kandi bitunganya peteroli. Ubu buryo bugamije kugabanya ikiguzi cyo kuyitumiza no gutuma igihugu kigira ububiko buhagije.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubwato bwa mbere buzagera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania mu mpera za Nyakanga, kandi ko nyuma yaho buri kwezi hazajya haza ubundi bwato. Yagaragaje ko ibi bizafasha u Rwanda kubona peteroli ku giciro gito kandi gihamye mu gihe kirekire.
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira umutekano w’ibikomoka kuri peteroli, u Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano na Kenya azarufasha gukoresha ibikorwa remezo byo ku cyambu cya Mombasa birimo ububiko, imiyoboro n’ubwikorezi bwa peteroli.
Nanone kandi, rwagiranye amasezerano na Tanzania binyuze hagati ya RNEC na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), agamije gutumiza lisansi na mazutu hakoreshejwe icyambu cya Tanga.
Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko iyi gahunda ishobora kugabanya ibiciro bya peteroli mu gihe kiri imbere, cyane cyane kubera ko izagabanya amafaranga yakoreshejwe mu kuyitumiza no kongera ubwinshi bw’ububiko bw’igihugu. Ibi bishobora no kugira ingaruka nziza ku biciro by’ingendo, ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibiciro ku isoko muri rusange.
Kugeza ubu, hakurikijwe ibiciro byashyizweho ku wa 5 Kamena 2026, litiro ya lisansi igura 2,938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu igura 2,927 Frw. Nubwo Guverinoma itaratangaza igihe nyacyo ibiciro bizatangira kugabanuka, iyi gahunda itanga icyizere ko abaturage n’abakora ubucuruzi bashobora kuzungukira ku isoko rya peteroli rihamye kandi rihendutse kurushaho mu gihe kiri imbere.
Related posts
Abantu barenga ibihumbi 80…
Yanditswe na Diogenes Pajojo Abakirisitu Gatolika baturutse mu bice bitandukanye...
Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi…
Yanditwse na Diogenes Pajojo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul...
U Rwanda rugiye guhagarika…
Yanditse na Diogenes Pajojo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje gahunda yo...
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi…
Yanditswe na Uwamahoro Diogenes Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge...








Leave a comment