Abantu barenga ibihumbi 80 bateraniye i Kibeho kwizihiza Assomption
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Abakirisitu Gatolika baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no hanze yarwo bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Assomption, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 15 Kanama.
Abarenga ibihumbi 80 bateranira i Kibeho, aho bamwe bavuga ko bagezeyo nyuma y’urugendo rw’iminsi,bagenda n’amaguru abandi bakaza mu modoka n’ubundi buryo bw’ingendo kugira ngo bifatanye n’abandi mu masengesho no kwizihiza uyu munsi mukuru.
Kibeho ni hamwe mu hantu hafite umwihariko ukomeye muri Kiliziya Gatolika, kuko ari ho havugiwe amabonekerwa ya Bikira Mariya yatangiye mu 1981. Aya mabonekerwa yaje kwemezwa na Kiliziya Gatolika ku rwego rwa diyosezi, maze ku wa 29 Kamena 2001, Musenyeri Augustin Misago wari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro atangaza ku mugaragaro ko ayo mabonekerwa ari ay’ukuri. Kibeho yabaye ahantu ha mbere muri Afurika Kiliziya Gatolika yemeje ku mugaragaro amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 15 Kanama 2026, ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga Assomption, Arikiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda, yibukije abakirisitu ko ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ari imwe mu ngingo z’ingenzi zigize ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.
Yagaragaje ko Assomption idakwiye gufatwa nk’ikintu gishingiye ku bitekerezo by’abantu cyangwa impaka zisanzwe, kuko ari ihame ry’ukwemera Kiliziya Gatolika yemeje.
Cardinal Kambanda yavuze ko Bikira Mariya, kubera umwanya wihariye yagize mu mateka y’agakiza nk’umubyeyi wa Yezu Kristu, Kiliziya yemera ko yajyanywe mu Ijuru ari kumwe n’umubiri we na roho.
Iri hame ryashyizwe ku mugaragaro na Papa Piyo wa XII mu 1950, ubwo yatangazaga Assomption nk’ihame ry’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Umunsi wo kwizihiza Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka.
Kibeho ifite umwanya wihariye mu mitima y’abakirisitu benshi, cyane cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye muri ako gace mu myaka ya 1980.
Amabonekerwa yatangiye mu 1981, aho bamwe mu banyeshuri bavugaga ko babonaga Bikira Mariya. Ubutumwa bw’ingenzi bwagiye buvugwa muri ayo mabonekerwa bwibandaga ku isengesho, ukwihana, guhinduka no gusabira amahoro.
Nyuma y’igenzura ryakozwe na Kiliziya, ku wa 15 Kanama 1988 hatangajwe ko abakirisitu bashobora gusenga no kubaha ayo mabonekerwa ku mugaragaro, mbere y’uko mu 2001 haza icyemezo cyo kuyemeza burundu.
Ibi byatumye Kibeho iba ahantu hakomeye h’ubutambiro, aho abakirisitu baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu baza gusengera, gusaba umugisha no kongera imbaraga mu kwemera kwabo.
Ntabwo i Kibeho ari ho honyine abakirisitu bizihirije Assomption. No mu Mujyi wa Kigali, amaparuwasi atandukanye yakiriye imbaga y’abakirisitu baje kwizihiza uyu munsi mukuru.
Muri Paruwasi Regina Pacis i Remera, misa ya mbere yatangiye saa moya za mu gitondo, abakirisitu bakaba bari benshi.
Muri Paruwasi Saint Michel iri mu Mujyi rwagati na ho insengero zaruzuye, ndetse n’abatabonye aho bicara bakurikiranira misa hanze.
Uyu munsi kandi ufite umwihariko kuri Arikidiyosezi ya Kigali kuko uhuye n’ibihe byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ishize Arikidiyosezi ya Kigali ishinzwe.
Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yagarutse ku rugendo Arikidiyosezi ya Kigali imaze gukora mu myaka 50.
Yibukije ko igihe Cathedrale Saint Michel yashyirwagaho mu 1976, mu Mujyi wa Kigali hari Paruwasi 17. Ubu Arikidiyosezi ya Kigali ifite Paruwasi 44.
Yagaragaje kandi ko mu gihe Kiliziya yatangiraga kwaguka mu Rwanda, igihugu cyari gifite abapadiri 22 gusa, mu gihe uyu munsi Arikidiyosezi ya Kigali yonyine ifite abapadiri 168.
Ku bijyanye n’abakirisitu, Cardinal Kambanda yavuze ko mu gihe cyo gushingwa kwa Arikidiyosezi ya Kigali, abakirisitu bari hafi ibihumbi 235, mu gihe ubu bageze hafi ku bihumbi 830.
Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kudafata Assomption nk’umunsi wo kwizihiza gusa, ahubwo bakawufata nk’umwanya wo kwibaza ku buzima bwabo n’inzira baganamo.
Yagaragaje ko urugero rwa Bikira Mariya rukwiye gutera abakirisitu kwitoza ukwizera, kumvira Imana, kwicisha bugufi no gukomeza kuyoboka Imana mu bihe bikomeye.
Ati, mu gihe abakirisitu bigana imibereho n’imyitwarire ya Bikira Mariya, na bo bakwiye kugira icyizere cy’ubuzima bw’iteka no kugera mu Ijuru.
Kuri benshi mu bitabiriye Assomption i Kibeho, urugendo rwo kuhagera ntirwari urwo kujya ahantu gusa, ahubwo rwari igikorwa cy’ukwemera, isengesho n’ukwiyegurira Imana.
Kibeho yakomeje kuba ahantu h’ingenzi h’ubutambiro muri Afurika, aho buri mwaka imbaga y’abakirisitu ihurira mu minsi mikuru ikomeye ya Kiliziya, cyane cyane Assomption.







Leave a comment