BK yatanze inkunga ya miliyoni 5 Frw yo kurwanya kanseri y’ibere
Banki ya Kigali (BK) yahaye umuryango uharanira kurwanya kanseri y’Ibere, Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA), inkunga ya miliyoni 5 Frw yo kwifashisha mu bikorwa birimo gukora ubukangurambaga kuri iyo ndwara ndetse no gufasha abayirwaye kwivuza.
Ni inkunga yatangiwe mu gikorwa cyo kwegeranya inkunga (fundraising) BCIEA yakoze ku itariki 23 Ukwakira 2024 mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwo kwifashisha mu kurwanya iyo ndwara by’umwihariko muri uku kwezi k’Ukwakira kwahiriwe kuyirwanya.
Umwe mu bashinze BCIEA, Nsabimana Oda, yavuze ko icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga ari ngarukamwaka.
Amafaranga abonetse muri icyo gikorwa akoreshwa mu kuvuza bamwe mu barwaye kanseri y’ibere badafite ubushobozi cyangwa bafite buke, kugurira insimburangingo abarwaye ndetse no gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bashishikariza abantu kumenya, kwivuza no kubana neza n’abarwaye kanseri y’ibere.
Nsabimana yavuze ko kimwe mu byatumye bashinga uwo muryango, ari ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere kuko ari indwara abenshi bagiraho imyumvire itari yo.
Ati “Dukora ubukangurambaga kugira ngo abantu benshi bamenye kanseri y’ibere icyo ari icyo kuko ni indwara ikira iyo yivujwe hakiri kare. Muri iyi minsi mu Rwanda barayivura, rero dushaka ko abantu bayimenya neza bakayivuza. Turasaba kandi umuryango nyarwanda kuba hafi y’abarwayi kuko ni urugendo rugora abagore benshi kuko baba bumva ko bagiye guhita bapfa.”
Yakomeje avuga ko we na mugenzi we bafatanyije gushinga uwo muryango babashije kuyikira kandi we yarayirwaye mu 2003 nta buvuzi bwayo buratera imbere.
BK yashimiwe inkunga yateye BCIEA
Leave a comment